Kwibohora 32: Intambwe mu ntego
Kuri uyu wa 4Nyakanga2026 mu birori byo kwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 32 , Umuyobozi w'Akarere Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, abayobozi b'inzego z'umutekano mu Karere n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bifatanyije n'abatuye Umurenge wa Kigabiro mu gutaha umuhanda wa kaburimbo wa Saint Aloys-Nyagasenyi wa Km 1.8 n'ab'Umurenge wa Fumbwe mu gutaha ibiro by'Akagari ka Nyakagunga.
Abaturage b'Akagari ka Nyakagunga n'abafatanyabikorwa bashimiwe uruhare bagize mu kwiyubakira ibiro by'aka Kagari, hanahembwa amatsinda 2 y'abaturage yahize abandi mu kwizigamira muri Ejo Heza no gutanga umusanzu w'ubwisungane mu kwivuza ku kigero cya 100% mu mwaka wa 2025/2026.
Abaturage basobanuriwe ko Kwibohora bigaragarira mu kwiha no kwihesha agaciro, kugaha abandi n'Igihugu kandi ko ubuzima bw'Abanyarwanda buhinduka, bukagira aho buva, bukagira ikindi cyerekezo gishya, kigamije iterambere bifuza, banasabwa kubungabunga ibyagezweho.
Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi: "Igihugu cyacu cyagize ibibazo by'amateka mabi ariko turashimira abanyarwanda barwanyije ikibi bagaharanira kubohora u Rwanda. Urugamba rw'amasasu rwararangiye, hasigaye urwo kurwanya ubukene no kwiteza imbere, imbaraga za buri wese zirakenewe. Twageze kuri byinshi byiza ariko urugamba rurakomeje; twubaka ahazaza heza h'abazadukomokaho. U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu bihugu byihagije muri 2050. Abanyarwanda twese tugomba guharanira kuzabigeraho. Tugomba gusigasira ibyo twagezeho kandi dutegura ejo hacu heza."