Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Urubyiruko rurakangurirwa kubyaza umusaruro amahirwe ahari

Kuri uyu wa 12Kanama 2026 mu Karere hizihijwe Umunsi mpuzamahanga w'Urubyiruko, ku nsanganyamatsiko igira iti: "Kubaka ubushobozi bw'Urubyiruko hagamijwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari". Umuyobozi w'Akarere Radjab Mbonyumuvunyi n'abafatanyabikorwa bifatanyije n'Urubyiruko rw'Umurenge wa Nzige.

Kuri uyu munsi wanahuye na gahunda yo kwita ku rubyiruko mu biruhuko, urubyiruko rwagaragaje zimwe mu mpano rufite, zimwe ziranahembwa. Urubyiruko rwakanguriwe kubyaza umusaruro amahirwe ahari no kwirinda ingeso mbi cyangwa ibyabangiriza ubuzima n'ahaza ahubwo bagakunda umurimo.

Umuyobozi w'Akarere yasabye Urubyiruko ku byaza umusaruro amahirwe arimo no kugira Ubuyobozi bwiza no guharanira kugira Urubyiruko rubereye u Rwanda; bitabira gahunda zashyiriweho kubaka ubushobozi bw'Urubyiruko harimo n'izabegerejwe mu bigo by'Urubyiruko.

Reba Video ngufi hano