Rwamagana: Hatashywe ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Murambi

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21/12/2018, mu kagari ka Murambi ho mu murenge wa Muhazi habereye umuhango wo gutaha ku mugaragaro urugo mbonezamikurire rwa Murambi (ECD Murambi) rwubatswe ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’ubw’itorero ry’Abaperisebiriyene mu Rwanda (EPR). Imirimo yo kubaka uru rugo mbonezamikurire ndetse no gushyiramo ibikoresho ikaba yaratwaye amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 18 (18,000,000 Frws). Aha hakiyongeraho n'imiganda y'abaturage ubwabo.

Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza y'abaturage mu karere ka Rwamagana, Madamu Umutoni Jeanne yashimiye itorero ry’Abaperisebiriyene mu Rwanda (EPR) kuri iki gikorwa cyiza bafatanyijemo n’Akarere kuko gihura na gahunda ya leta yo gushyira nibura urugo mbonezamikurire muri buri kagari. Yibukije abaturage bo mu kagarii ka Murambi ko ari abanyamahirwe kuko ingo mbonezamikurire zitaragera hose, bityo abasaba kubyaza umusaruro aya mahirwe babonye, bagafata neza uru rugo mboneza mikurire, bakahagirira isuku, bagatera ibiti mu rwego rwo kwirinda Ibiza, bakazana abana bose muri uru rugo kugira ngo bahabwe uburezi n’uburere bibereye umwana w’u Rwanda, kandi bakanitabira serivise zose zizajya zihatangirwa. Visi Meya Umutoni Jeanne yavuze ko uru rugo mbonezamikurire ruzagira akamaro kanini mu kurandura imirire mibi.yagarutse kuri gahunda yo kurandura imirire mibi yiswe “Operation one one four’’ asaba ababyeyi kwitabira ibikoni by’umudugudu no gupimisha abana ndetse bakanakumira igwingira bagaburira abana n’ababyeyi batwite indyo yuzuye. Yasabye ababyeyi kuboneza urubyaro bakabyara abo bashoboye kurera, ndetse asaba n’abayobozi b’itorero rya EPR kujya bafasha leta bagatambutsa ubutumwa bugamije gushishikariza abaturage kurwanya imirire mibi, umwanda, amakimbirane yo mu ngo n’ibindi. 

Uru rugo mbonezamikurire rwa Murambi rufite igikoni kizajya gitegurirwamo amafunguro y’abana, rukagira inka izajya ikamirwa abana baharererwa, ibigega bifata amazi n’ubwiherero. Muri uru rugo mbonezamikurire hazajya hatangirwa serivise zitandukanye zirimo: uburezi, ubuzima, kugaburira abana, isuku n'isukura, umutekano ndetse n'uburinzi by'abana bato.