Rwamagana: Ambasaderi Joanne Lomas uhagarariye ubwongereza mu Rwanda yasuye ibikorwa by’umushinga BLF bafatanyamo na leta y’u Rwanda

Kuri uyu wa kane tariki ya 13/09/2018, Ambasaderi w’ubwami bw’ubwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas ari kumwe na Sara Metcalf, umuyobozi w’ishami ry’Ikigega mpuzamahanga kigamije iterambere (Department for International Development-DFID) ndetse na Steve Harvey ushisnzwe ubujyanama mu bijyanye n’uburezi muri DFID, basuye ibikorwa by’umushinga ugamije guteza imbere imyigire y’abana mu rurimi rw’icyongereza n’imibare guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu mwaka wa gatatu w’amashuli abanza ya leta n’afashwa na leta ( Building Learning Foundations- BLF). Basuye kandi ikigo cy’amashuli abanza cya Rwamagana “A” n’isomero ryacyo, bareba uko icyongereza kigishwa n’imfashanyisho zikoreshwa ndetse baganira n’ubuyobozi bw’ikigo n’abarimu ku myigire n’imyigishirize. 

Muri uru ruzinduko, Aba bashyitsi baganiriye n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Bwana Mbonyumuvunyi Radjab, ibyerekeye imikoranire hagati y’umushinga BLF n’ubuyobozi bw’Akarere ndetse n’ibikorwa byitabwaho mbere y’ibindi hagamijwe guteza imbere imyigire n’imyigishirize. Meya Mbonyumuvunyi Radjab yashimiye Ambasaderi w’ubwongereza Joanne Lomas uburyo ubwongereza bufatanya na leta y’u Rwanda mu bikorwa by’uburezi kandi ko umusaruro uva muri ubu bufatanye ugenda wigaragaza. Meya Mbonyumuvunyi yanabijeje ubufatanye busesuye mu bikorwa byose bigamije guteza imbere imyigire n’imyigishirize.

Ambasaderi Joanne Lomas nawe yashimiye imikoranire myiza iri hagati y’umushinga BLF n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana, haba mu gushyira mu bikorwa gahunda z’uyu mushinga ndetse n’imbaraga ubuyobozi bushyira mu kwigisha icyongereza n’imibare. 

 

BLF ni umushinga wa leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’igihugu giteza imbere uburezi (REB) ukaba uterwa inkunga n’ubwongereza binyuze muri DFID. Bimwe mu bikorwa umushinga BLF ukora harimo: Guhugura abarimu, gukora no gutanga imfashanyigisho zifasha abarimu kwigisha icyongereza n’imibare ndetse no guhugura abayobozi bafite uburezi mu nshingano ku byiciro byose aho bahugurwa ku miyoborere n’imicungire y’ibigo by'amashuli. Umushinga wa BLF uzamara imyaka itatu ukaba uzateza imbere imyigire y’icyongereza n’imibare ku bana barenga 2,600,000.