ITANGAZO RIJYANYE N’ISOZWA RY’IGIHEMBWE CYA GATATU CY’UMWAKA W’AMASHURI 2015

Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abayobozi b’Ibigo by’amashuri ; Abarezi ; Ababyeyi ; Abanyeshuri ; ndetse n’Abagize amashyirahamwe akora umwuga wo gutwara abantu mu ngendo zitandukanye  ko igihembwe cya gatatu  cy’umwaka w’amashuri 2015 kizasozwa kuwa gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015;

Gahunda yo kujya mu biruhuko ku banyeshuri biga bibacumbikira ikaba iteye itya:

Kuwa gatatu tariki ya  04 Ugushyingo 2015

Hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:

-          Nyanza, Huye , Kamonyi na Muhanga mu Ntara y’amajyepfo

-          Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba

-          Nyarugenge , Kicukiro , na Gasabo mu Mujyi wa Kigali

Kuwa kane tariki ya  05 Ugushyingo 2015

Hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri biri mu turere twa:

-          Ruhango, Gisagara, Nyaruguru na  Nyamagabe   mu Ntara y’Amajyepfo

-  Karongi, Rutsiro , Ngororero , Rubavu   na  Nyabihu  mu Ntara  y’Iburengerazuba

Kuwa gatanu tariki ya  06 Ugushyingo 2015

Hazataha abanyeshuri biga  mu bigo by’amashuri byo  mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Iburasirazuba.

 

Icyitonderwa:

Ø  Buri mwana agomba kuba yambaye umwambara w’ishuri umuranga” School Uniform” anafite ikarita y’ishuri.

Ø  Abayobozi b’Ibigo by’amashuri ; abayobozi b’Uburezi ku turere ndetse n’abashinzwe uburezi mu  mirenge  barasabwa gukurikirana hafi  iby’ingendo  z’abanyeshuri

 

Bikorewe I Kigali kuwa …26/10/2015

 

Olivier RWAMUKWAYA

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

Source:www.mineduc.gov.rw