None ku wa 05/06/2013 mu cyumba cy’ inama cya AEE Rwamagana,hateraniye inama yahuje ubuyobozi bukuru bw’ Itorero ry’ Igihugu n’intore z’Akarere ka Rwamagana ziyobowe n’ Umutahira wazo bwana Uwimana Néhémie akaba n’ Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana.Afungura inama yakiriye Abashyitsi bakuru baturutse mu itorero ry’ igihugu,abatumirwa bose baturutse mu karere,Imirenge,amashuri,Ingabo,Police,ukuriye ibiro bishinzwe abinjira n’ abasohoka,Ukuriye NSS ,abatoza b’ Intore, Intore zo ku mukondo zaturutse ku mirenge n’ utugali bitandukanye,abanyamakuru,abaturutse mu mashuri n’ abikorera ku giti cyabo bafite ibikorwa bigamije iterambere ry’ urubyiruko n’Intore muri rusange.mu ijambo rye yashimiye ubuyobozi bw’ itorero ry’ igihugu bwateguye uruzinduko ruza mu karere kugirango bibonanire n’ Intore kandi babone ibyo bakora koko batabibonye gusa muri raporo, yashimiye kandi intore imbaraga zikoresha mu kwitangira Igihugu n’ umusanzu batanga mu iterambere ry’ Akarere ka Rwamagana.
Nyuma yo guha ikaze abayobozi baturutse mu itorero bwana Bakusi Alphonse waje ahagarariye itsinda ryaturutse mu Itorero ry’ Igihugu nawe yashimiye ubuyobozi bw’Akarere umwanya baha intore zo ku rugerero ndetse n’izindi ntore zabanje,amenyesha intore ko zitezweho umusaruro munini nk’ umusingi w’ mpinduka nziza kandi zikaba imfura z’ urugerero,yasabye intore ko zigomba kujya zifata inyandiko,amajwi n’amashusho y’ ibyo zakoze kugirango hatazagira uzitanga kwandika ibyo zakoze kandi aribo babikoze,azisaba ko abafite mpano bazikoresha neza kandi bakamenyekana cyane ko ku isi abafite impano zaba izo kuririmba, guhanga,gutaka , gukina umupira n’ ibindi bari muri mu babayeho neza ku isi,yasabye ko intore z’ abakobwa zatorewe ubuyobozi nazo zakomeza kwitabwaho zigakurana umurava kandi zikomeza kwigirira icyizere.
Yatanze inama ko Ibikorwa byo ku rugerero byakozwe n’ infura zarwo byakwitabwaho cyane kuko bizifashishwa mu kwereka ubuheta bw’ intore ibyiza intore zo kurugerero zagezeho.
Yasabye intore ko zajya zita no ku bikorwa byiza bikorwa na za ntore zikuze zikareberaho ibikorwa byiza n’ingero nziza zitangwa nazo.
Yamenyesheje intore zo ku rugerero ko umunsi uteganyijwe gusoza urugerero icyicro cya kabiri ari 28/06/2013,azisaba kubitegura neza bafatanyije n’ abatoza babo aribo banyamabanga Nshingwabikorwa b’ Imirenge,Utugari ndetse n’ ubuyobozi bw’Akarere.
Yasobanuye ko intego nyamukuru y’ urugerero ari ugutegura cyangwa kumenyereza urubyiruko gukora kandi rugakora neza ibikorwa biruhesha agaciro.
Yamenyesheje Intore ko harimo gutegurwa uko intore zazahura n’ Intore izirusha Intambwe muri Sitade nto ya Kigali(Petit Stade Kigali),mu gusoza yashimiye Akarere ka Rwamagana ku mikorere n’ imikurikiranire y’ Itorero mu mudugudu,asaba ko hakongerwa ingufu mu itorero ryo mu mashuri, hakajya haganirwa ku bibazo bibangamiye umuryango nyarwanda harimo ibiyobyabwenge,ubwicanyi bukorerwa hirya no hino,n’ ibindi biteje ikibazo mu gace iryo torero rikoreramo.nyuma y’ ijambo rya bwana Bakusi umuyobozi w’ Akarere yagaragaje ibikorwa by’intore, ubwitabire,impano zavumbuwe mu ntore ndetse n’ntore zo ku mukondo zo mu tugari dutandukanye.
umuyobozi w’Akarere asoza inama yashimiye uburyo intore zitwaye neza asaba izitarakoze neza urugerero kwisubiraho kugirango zizashimirwe icyo zakoreye.